Ibiryo nibikubere umuti n'umuti ukubere ibiryo :

Mu ntangiriro muntu yararemwe kuremwa bivuze guhabwa ubuzima abamo nabwo bukamubamo ariko buhura n'ingorane zitandukanye zituruka muri bwo ubwabwo ariko cyane cyane zigaturuka mu bimukikije.

Ariko nubwo bimeze bityo Muntu afite inshingano yo kubungabunga ubuzima yahawe kugeza abuvuyemo cyangwa bumuvuyemo.

Muri uko kubungabunga ubuzima hari ibyo tugomba gukora birimo kwivura cyangwa kwivuza mugihe butameze neza ariko bikaba akarusho tuburinze kuba bwahura n'akakaga muburyo bumwe cyangwa ubundi.

Aha tugiye kurebera hamwe inkingo n'imiti bikubiye mubyo twaremewe kugirango bitubere umuti n'urukingo.

Ibiribwa bivura ni ibihe?
Bivura izihe ndwara?
Bitegurwa bite?
Bikoreshwa bite?
Ni ibiki ugomba kwitondera?
Ni ibihe bice by'ingenzi bigize umubiri wacu bitegereje ubutabazi bw'iyo mirire myiza?

Abasesenguzi bakaba n'abahanga bemeza ko akarima gateyemo ibiribwa bitandukanye birimo imboga,imbuto n'ibindi byinshi turya kaba kameze nka farumasi yibereye imuhira.

Abandi bahanga bavuze kugasupu k'ubuzima aho bavuga ko kaba kagizwe n'ibintu bitanu by'ibanze aribyo:
Ibitunguru,
Puwaro,
Sereri,
Periseri na serifeye;

Aha wanakongeraho karoti n'izindi mboga zitandukanye
Ndetese ukaba wakongeramo n'ifu ya soya, ubunyobwa n'utundi turungo kugirango birusheho kuryoha no kugaragara neza.

Ibyo byose iyo wabibumbiye hamwe birunganirana noneneho by'akarusho aka gasupu ukakagasomeza umutsima w'amasaka,ibigori, uburo cyangwa ingano.

Mbere yaho tugirwa inama y'uko uriye ibi wabanje kurya inyanya mbisi ukirinda kurya inyama byakubera byiza cyane kuburyo bikurinda gusaza imburagihe kandi bikakubera urukingo rw'indwara zitandukanye.

Source: .....